Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI bahembwe na CAF

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umwami Mohammed VI wa Maroc, kuri uyu wa Kabiri bahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”.

Ni igihembo bahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo.

Umuhango wo kukibashyikiriza wabereye muri Kigali Serena Hotel.

Minisitiri w’Uburezi na Siporo wa Maroc, Chakib Benmoussa ni we wakiriye kiriya gihembo mu izina ry’umwami Mohammed VI.

Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe yashimye aba bakuru b’ibihugu bombi ku bw’umusanzu wabo mu guteza imbere ruhago, haba imbere mu bihugu byabo ndetse no ku ruhando nyafurika.

Dr Motsepe ubwo yabashyikirizaga kiriya gihembo yari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, na we washimye ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye umupira w’amaguru.

Ati: “Turi hano kugira ngo dushime abantu b’indashyikirwa bakoreye ibintu bidasanzwe umupira w’amaguru. Kandi Nk’uko tubizi umupira w’amaguru ni ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi mu buzima, bivuze ko bakoze ibintu bidasanzwe ku bw’ubuzima; ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu ku Isi hose.”

Perezida Gianni Infantino yashimiye by’umwihariko CAF ku bwo gutegura umuhango wo gutanga kiriya gihembo.

Ati: “Ndiyumvamo kuba umunyafurika, Ndiyumvamo kuba Umunyarwanda n’umunya-Maroc ndetse n’ibindi bihugu 52 bisigaye.”

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yashimiye CAF yamugeneye kiriya gihembo, ashimangira ko atari yiteze kugihabwa.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko “yakirije yombi” kiriya gihembo yavuze ko atari azi ko akwiriye.

Perezida Kagame yavuze ko bijyanye n’amateka atari meza u Rwanda rwanyuzemo, umupira w’amaguru wagize uruhare mu gutuma rushobora kuyivanamo.

Ati: “Amezi make mbere y’amakuba yabaye hano mu 1994, hari imirwano myinshi, hari ivangura ndetse n’ibindi. Kimwe mu bintu byasaga n’icyari hejuru y’ibindi cyashoboraga guhuriza abantu hamwe cyari Siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru.”

Yakomeje agira ati: “Ndibuka ubwo twari twahagaritse imirwano impande zari zihanganye zemeye gutanga agahenge, bamwe mu bana bakiri bato ntabwo bari bahangayikishijwe n’ibyo kurya, ntabwo bari bahangayikishijwe n’ibindi nkenerwa; ahubwo barabajije bati ‘ni gute twakina umupira w’amaguru?'”

Icyo gihe ngo ni bwo hateguwe umukino wahuje bamwe mu bari babaga mu mujyi wa Kigali ndetse n’ikipe yari igizwe n’abakinnyi bari abo mu ngabo za RPA zabaga mu gice cy’amajyaruguru y’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’uwo mukino abakinnyi bari baturutse muri Kigali nyuma yo guhindukira bishwe, batazizwa kuba bari bagiye gukina umupira w’amaguru ahubwo bazira kuba bari bagiye “gukina n’abo bakabaye badakina na bo.”

Yavuze ko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abakiri bato mu byo babaga bashyize imbere ari ukujya hanze bagakina umupira w’amaguru.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuri ubu u Rwanda rutaragera ku rwego rwifuza kuba ruriho mu mupira w’amaguru, gusa ashimangira ko ruzakomeza kwigira ku bandi kugira ngo rugere ku rwego rwifuza.

Yatanze urugero kuri Maroc iheruka kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Isi, aboneraho kuyishimira kubera uko yitwaye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *