Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu barebye uyu mukino w’umunsi wa Gatanu wo mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Nigeria yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cya Victor Osimhen, cyaturutse ku mupira uteretse watewe na Ademola Lookman.
Uyu mukinnyi yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 45+2, arobye umunyezamu Ntwari Fiacre nyuma yo gusiga ba myugariro b’u Rwanda.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yagerageje gushaka igitego, ariko imbaraga nke mu busatirizi zituma nta musaruro uboneka. Igitego cyatsinzwe na Habimana Yves ku munota wa 88 cyateshejwe agaciro n’umusifuzi ashinja kurarira.
Mu yindi mikino y’itsinda C, Afurika y’Epfo yatsinze Lesotho ibitego 2-0, iyobora itsinda n’amanota 10. U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi, mu gihe Nigeria ifite amanota atandatu.
Amavubi azongera gukina ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe aho azakira Lesotho.







One Response
Umuti duhere umuipira mu bana kandi turebe abafite igihagararo biteye isoni igihagararo cyacu? technique de base 0 dushake abâtoza Bazi kuzamura ABana NTA wundi Muti.murakoze