Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, ku Cyumweru yatangaje ko yahuye na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bakaganira ku bibazo bireba Isi.
Tinubu yemeje ayo makuru biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Kuri iki gicamunsi, nasangiye ifunguro rya saa sita bwite na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu rwego rwo kuganira uko ibibazo bireba Isi byifashe muri iki gihe, no guteza imbere Afurika mu Isi ihora ihinduka.”
Umujyanama wihariye wa Perezida Tinubu mi bijyanye n’Itumanaho, Bayo Onanuga, yatangaje ko we na Perezida Kagame bahuriye i Paris mu Bufaransa.
Tinubu na Perezida Kagame baherukaga guhurira i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ubwo bari bahitabiriye inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’ yabaye muri Mutarama 2025.




