Perezida Paul Kagame avuga ko adashyigikiye ibyo kuba hari umwe mu bana be wazamusimbura ku butegetsi, kuko u Rwanda atari ubwami.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije umunyamakuru François Soudan usanzwe ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, mu gitabo cye yise “Conversations with the President of Rwanda’.
Ku ipaji ya 91 y’iki gitabo, Soudan yabajije Perezida Paul Kagame niba yifuza kubona abana be muri Politiki, byaba ngombwa umwe muri bo akaba yamusimbura ku butegetsi.
Umukuru w’Igihugu yamusubije ko atabishyigikiye, ati: “U Rwanda si ingoma ya cyami, kandi ubu bwoko bw’imigirire irimo icyenewabo, kuragana ubutegetsi n’itonesha rishingiye ku muryango ntabwo ari ko dukoramo ibintu.”
Yunzemo ati: “Icyo nizeye ku bana banjye kiroroshye cyane: Ni uko bakwihitiramo ahazaza habo ubwabo. Ntabwo batandukanye n’abandi Banyarwanda.”
Perezida Paul Kagame kandi yanabajijwe ku bavandimwe be badakunze kugaragara mu ruhame nk’abandi bafitanye isano na ba Perezida bo muri Afurika, asubiza ko babaho neza kandi batuje; ariko badatoneshwa.
Abajijwe niba kutagaragara cyane mu ruhame ku bavandimwe be ari icyemezo gishingiye kuri Politiki, amahitamo y’ubuzima cyangwa impanuka; yasubije ko ari uruhurirane rw’ibintu byinshi bijyana n’imyemerere n’uko yumva ibintu ku giti cye.
Ati: “Sinizera ko abavandimwe banjye bakwiye ibintu birenze iby’abaturage basanzwe. Si ukubatesha agaciro nk’abavandimwe banjye, ndabakunda, nkabubaha kandi nkihuza na bo. Icyo ntemera ni amatonesha yihariye. Ntabwo nashidikanya kuba nakoresha uburyo bwanjye bwite kandi bwihariye ku bw’inyungu zabo, ariko ibintu byose bigira aho bigarukira. Ntabwo nzakoresha ububasha bwanjye mvutsa undi muntu ikintu kugira ngo umuvandimwe wanjye abe ari we ugihabwa.”
Icyakora yunzemo ko mu gihe cyose icyo umuvandimwe we akeneye kigomba kuva mu byo atunze kandi akaba afite ubushobozi bwo kuba yakibona, nta cyamubuza kumufasha kubaho ubuzima bwiza.




