Perezida Kagame ntiyishimiye uburyo umunye-Congo yagizwemo umuyobozi wa Africa CDC

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko atigeze anyurwa n’uburyo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watoyemo umunye-Congo, Dr Jean Kaseya, ngo abe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC).

Ku itariki ya 19 Gashyantare ni bwo Inteko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yatoye Dr Kaseya ngo ayobore kiriya kigo muri manda igomba kumara imyaka ine.

Umukuru w’Igihugu mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Assoumani Azali w’Ibirwa bya Comores uheruka gusimbura Macky Sall wa Sénégal ku nshingano z’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yavuze ko muri iriya nteko ya AU “nta kiganiro mpaka cyigeze cyemerwa ku ishyiraho ry’Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, nyamara ibihugu binyamuryango bitatu byari byasabye ijambo.”

Muri iriya baruwa yo ku wa 03 Werurwe 2023, Perezida Kagame yavuze ko mu itorwa rya Dr Kaseya ari ho honyine kujya impaka byabujijwe.

Ni mu gihe ngo ivugurura ry’inzego zigize AU ryatumye habaho impinduka nyinshi mu buryo inama zerekeye uriya muryango zikorwamo ndetse n’uburyo abakozi bawo bahabwamo akazi, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutanga umusaruro, gukora neza ndetse no gukorera mu mucyo.

Dr Jean Kaseya w’imyaka 53 y’amavuko, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo CDC Africa nyuma yo guhigika bagenzi be 180 bari bahataniye uwo mwanya.

Umukuru w’Igihugu cyakora cyo yagaragaje ko nyuma ya ririya tora raporo yatanzwe n’Umujyanama mu by’amategeko ku myanzuro ya Komite y’abakuru b’ibihugu na guverinoma yerekeye Africa CDC “nta bisobanuro yatanze ku mpamvu umukandida w’umugore wari ku mwanya wa mbere atatowe.”

Uyu mukandida wundi Perezida Kagame yakomozagaho ni Madamu Magda Robalo Correia E Silva usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuzima n’Iterambere ku Isi. Ni inshingano yahawe nyuma yo kuba Komiseri Mukuru ushinzwe kurwanya Covid-19 ndetse na Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cye cya Guinée-Bissau.

Uyu mudamu kandi kuri ubu ni Visi-Perezida wa Komisiyo Ishinzwe imyitwarire n’imiyoborere yigeze no kubera umuyobozi mukuru, ndetse anaba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurwanya SIDA, igituntu na Malariya muri Afurika y’Uburengerazuba ndetse n’iyo hagati.

Ubwo Dr Kaseya yatorerwaga kuyobora CDC Africa na we yamaganye itorwa rye, avuga ko ryaranzwe no kutubahiriza amategeko.

Mu ibaruwa Dr Robalo aheruka kwandikira AU, yagize ati: “Namenyeshejwe amakuru yizewe by’uko ari njye mukandida wahabwaga amahirwe kurusha abandi kuri uriya mwanya, mu gikorwa gikomeye cyo gutora cyasuzumye ubusabe bw’abakandida barenga 100.”

Yabwiye AU kandi ko agendeye ku itangazo ryayo rihamagarira abantu kuza gupiganira uriya mwanya, bisa n’aho wari ufunguye ku mpuguke zose zo muri Afurika kandi hakaba nta bisabwa byakenewe kugira ngo umukandida runaka ashyigikirwe na za Guverinoma z’ibihugu bigize uriya muryango.

Dr Rabalo yavuze ko “iyo abakandida baza kuba bashyigikiwe na za guverinoma zabo, buri gihugu cyagombaga kuba gifite umukandida umwe gusa, nyamara abakandida benshi bari baturutse mu gihugu kimwe.”

Yunzemo ko ibyavuye muri ririya tora bitajyana neza n’ejo hazaza ha kiriya kigo byitezwe ko kigomba kuba “ikigo cyizewe, gikomeye, kiyobowe n’impuguke zibishoboye kandi zatowe hagendewe ku kuba zibikwiye, mu mucyo ndetse n’ubunyangamugayo.”

Amakuru avuga ko itorwa rya Dr Kaseya wasimbuye umunya-Caméroun John Nkengasong, ryaje rikurikira urugamba rwa dipolomasi Perezida Félix Tshisekedi yari amaze amezi atandatu arwana.

Perezidansi ya Congo ni yo yabaye iya mbere mu gutangaza amakuru ye, mu butumwa yanditse kuri Twitter.

Iti: “Birarangiye! Dr Jean Kaseya atorewe kuyobora CDC.”

Perezida Kagame mu ibaruwa ye, yabwiye Perezida wa Comores ko inenge zagaragaye zirimo n’izo mu nama ya AU iheruka kubera i Addis-Abeba zigomba kuzaganirwaho mu nama itaha y’uriya muryango.

Izi zirimo kuba nta mukuru w’Igihugu n’umwe cyangwa uwa Guverinoma witabiriye inama ya Komite ya AU iheruka, uretse Perezida Assoumani Azali wenyine ndetse n’izindi ntumwa zo ku rwego rwa ba Minisitiri.

Zirimo kandi kuba Perezida wa Sierra Leone yarabujijwe gutanga raporo ya ‘Topic’ yavuzeho inshuro ebyiri zose bigateza umwuka mubi, na ho Perezida wa Ghana we akaba yaraciwe mu ijambo inshuro ebyiri zose bigatuma adasoza ijambo rye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *