InShot_20251201_122125458

Perezida Kagame si umunyedini: Richard Nick Ngendahayo ku ifungwa ry’insengero 

Umuramyi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nick Ngendahayo, yagarutse ku ifunga ry’insengero mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10.

Nyuma yo kuririmba indirimbo ze zamenyekanye mu myaka myinshi amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ngendahayo yabajijwe ku nsengero zimaze igihe zifungwa mu Rwanda, ndetse n’ibyo Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko iyo aba ari we wazifunze yari kuba yarafunze nyinshi kurushaho.

Mu gusubiza, Ngendahayo yavuze ko adafite ububasha bwo kuvuga nk’umupasitori cyangwa umuyobozi w’itorero, agaragaza ko bireba cyane abayobozi b’amadini n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Ko ntari umupasitori, sinzigera mba n’umupasiteri. Amatorero nyabona nk’uko muyabona. Ahubwo bazaze banafunge n’ayo muri Amerika kuko ujya kubona umuntu yashinze itorero hano undi hariya.”

Yakomeje avuga ko mu bijyanye n’imiyoborere y’igihugu, abategetsi baba bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa amabwiriza agamije imiyoborere myiza, harimo no kunoza imikorere y’inzengo zose zikorera mu gihugu.

Ati: “Nibaza ko nka Perezida atari umuntu w’umunyedini, ariko ni umuntu nk’uko mubizi, ushaka kuzana ikintu kizana impinduka. Niba umuntu adafite ibyangombwa se, murashaka ko akomeza gukora? ”

Ngendahayo yavuze ibi avuga ko adashyigikiye imyemerere ihutaza abantu cyangwa amadini, ahubwo agaragaza ko buri rwego rugomba gukorera mu mucyo no mu mategeko.

Ku rundi ruhande, yashimye uburyo abanyarwanda baje ari benshi mu gitaramo cye, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko umuziki wo kuramya ukomeza kugira umwanya ukomeye mu mitima ya benshi.

Igitaramo cye “Niwe Healing Concert” cyabereye muri BK Arena cyari icya mbere akoreye mu Rwanda mu myaka irenga 17 amaze aba hanze y’igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *