Perezida Kagame yabonanye n’abayobozi b’Umuryango Global Citizen mbere gato y’igitaramo cyiswe #MoveAfrika Rwanda kibera muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.
Umukuru w’Igihugu yabonanye n’abayobozi b’uyu muryango aribo Hugh Evans na Francine Katsoudas habura igihe gito ngo Umuraperi Kendrick Lamar Duckworth wamenyekanye mu muziki nka Kendrick Lamar ataramire Abanyarwanda mu birori biteganyijwe kubera muri BK arena.
Uyu Hugh Evans akaba ari umunya Australia uri mu bashinze Fondasiyo ya Oaktree na Global Citizen.Global Citizen ikaba iri mu bateguye iki gitaramo cyiswe “Move Afrika: Rwanda” ku bufatanye n’ikigo cya PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free.
Ibitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2028.
Perezida Kagame asanzwe akunda gushyigikira ibikorwa bitandukanye b’irimo n’imyidagaduro.Mu 2018 nabwo akaba yaritabiriye iserukiramuco rya Global Citizen Festival ryari ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela .



