Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashyikirije Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Paul Kagame.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahuye na Perezida Ouattara, nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rye wabaye ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025.
U Rwanda na Côte d’Ivoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zirimo ubucuruzi.
Perezida Kagame aheruka kugirana ibiganiro na mugenzi we Outtara muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yari yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’, i Abidjan muri Côte d’Ivoire.




