G14eRmVWkAEPTyk

Perezida Kagame yahawe umudari na UCI mu birori byitabiriwe na Prince Albert II wa Monaco

Ku mugoroba ubanziriza umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera i Kigali, (UCI Road Championships 2025) kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame, Igikomangoma Albert II wa Monaco na Perezida wa UCI David Lappartient bitabiriye UCI Gala Dinner. Umukuru w’Igihugu yanaherewe umudari ugenewe abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino w’amagare muri iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center.

Perezida Kagame yashimiye abateguye bemereye u Rwanda kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Shampiyona y’imikino y’amagare ku Isi, kizasozwa ku cyumweru.

Perezida kandi yashimiye kandi aha ikaze Igikomangoma Albert II wa Monaco i Kigali. Yagize ati: “Ndabashimira inkunga mwatanze muri siporo yo gusiganwa ku magare ndetse n’ejo hazaza ha Afurika muri uyu mukino mwiza.”

Prince Albert II wa Monaco iburyo bwa Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze kandi ko “Kuva ku munsi wa mbere, UCI yazanye umunezero n’imbaraga nziza mu mihanda ya Kigali. Indirimbo, imbaga y’abantu, ndetse no kumwenyura ni gihamya nyayo yerekana imbaraga zihuza abantu za siporo. Turakomeza kwibonera bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi bitwara neza ku rwego rwo hejuru. Ku rubyiruko rwacu kandi rufite impano, ibi n’ibirutera imbaraga zo gukurikira inzozi zabo, bafite umwuka wo kwigomwa no kwihangana, nka ba champions ba nyabo. Mu buryo bwagutse, iyo niyo nkuru ya Afrika muri rusange, n’u Rwanda byumwihariko.”

Mu izina rya UCI, David Lappartient wafashe ijambo mbere, yashyikirije Perezida Kagame umudali w’ishimwe usanzwe uhabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino yo gusiganwa ku magare.

Ati “Ndashaka kuguha umwabaro uhuye n’uhabwa abakinnyi begukanye amarushanwa muri iki cyumweru. Akira n’uyu mudali nk’ishimwe ry’uruhare wagize muri aya marushanwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.”

Perezida Kagame yishimiye iki gihembo, na we ashimira iri shyirahamwe ryahisemo u Rwanda, kugira ngo rube igihugu cyandika amateka muri Afurika.

Umukuru w’igihugu kandi mu ijambo rye yagize ati: “Gushora imari muri siporo ku mugabane wa Afurika ni no gushora imari mu byo urubyiruko rwo muri Afurika rukeneye, rukaba rufite amahirwe akwiye n’amahugurwa. Byose biva mu guha buri wese amahirwe akwiye, atari ukugirirwa impuhwe, ahubwo kubera ko buri wese afite ikintu cyiza cyo gusubiza ……”

Yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba rwaragize uruhare mu bihe nk’ibi mu mateka y’amagare kandi ati: “Twishimiye kubisangiza mwese nk’ikipe imwe.”

Ati: “Mwese mufite mu rugo mu Rwanda, kandi tuzahora tubakira neza n’amaboko afunguye”.

Perezida Kagame yavuze ko ibi byose byagezweho kubera ko ubuyobozi bwa UCI bwizeye u Rwanda n’Abanyarwanda ko rushobora gutegura neza irushanwa ryo kuri uru rwego kandi rikabanyura.

Yasoje abifuriza gusoza neza kuri iki Cyumweru, itariki 28 Nzeri, iyi shampiyona, yatangiye ku itariki 21 Nzeri,

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *