20250802_161824_copy_1000x666

Perezida Kagame yakiriye ba Musenyeri barimo Cardinal Ambongo wa Kinshasa

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama, yakiriye muri Village Urugwiro ba Musenyeri bagize Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM).

Aba bashumba barimo uwa Diyosezi Gatolika ya Kinshasa, Cardinal Flidorin Ambongo ari na we uyobora ririya huriro, bari i Kigali aho bitabiriye inama ya SECAM iri kubera mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025.

Perezida Paul Kagame ubwo yabakiraga mu biro bye, yagaragaje ko u Rwanda ari “urugero rwiza rw’uruhande rubi cyane n’urwiza cyane rw’ikiremwamuntu, ibyibutsa ko abafite inshingano, haba muri Leta ndetse no muri Kiliziya, bagomba gutuma ikiremwamuntu gikora ibyiza.”

Umukuru w’Igihugu asa n’ukomoza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagizwemo uruhare n’inzego zirimo na Kiliziya, yavuze ko gutuma ikiremwamuntu gikora ibyiza hari ubwo byananiwe kubaho, gusa ashimangira ko abantu beza badakwiye kwemera kuba ingwate z’ibyabaye.

Yunzemo ati: “Tugomba kwigira ku mateka yacu, tugakorera hamwe ndetse tugategura urubuga rw’icyizere, ubwiyunge n’amahoro; bitari mu Rwanda gusa ahubwo no ku mugabane wacu.”

Biteganyijwe ko ejo ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama ari bwo inama ya SECAM bariya bashumba bitabiriye izasorezwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, ahazanaturirwa igitambo cya Misa byitezwe ko kizitabirwa n’abakristu Gatolika babarirwa mu 20,000.

Cardinal Ambongo (uri ibumoso bwa Perezida Kagame) ari mu bakiriwe na we muri Village Urugwiro
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda ari muri ba Musenyeri bakiriwe na Perezida Kagame
Ba Musenyeri bagize SECAM basabwe gukorera hamwe mu rwego rwo kugera ku mahoro, ubwiyunge n’icyizere
Perezida Kagame ubwo yarimo aganira na ba Musenyeri

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Nkosore ku ifoto ntabwo Fridolin Cardinal AMBONGO ari ibumoso bwa H.E Paul KAGAME ahubwo ibumoso bwe hari Antoine Cardinal KAMBANDA naho undi akaba iburyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *