54482158712_0b8fc8bce9_o-0ffdc

Perezida Kagame yakiriye Embaló nyuma yo kuva kwa Ndayishimiye

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 28 Mata, yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embalò.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko abakuru b’ibihugu bombi “bagiranye ibiganiro ku bibazo byugarije Isi ndetse n’umugabane, ndetse no ku buryo bwo gushimangira umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye zibyara inyungu.”

Embaló yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2024, mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame.

Perezida Kagame mu 2023 yari yagiriye uruzinduko muri Guinea-Bissau ndetse bijyanye n’ibikorwa byiza yakoreye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ndetse akaba n’inshuti y’iki gihugu, Embaló yamwambitse umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabra’, yarwanyije ubukoloni ku mugabane wa Afurika, kandi yanasuye inzu ndangamurage yayo.

Muri Kamena 2022 Perezida wa Guinée-Bissau na bwo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ku wa Mbere yaje i Kigali avuye i Gitega mu Burundi, aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ni uruzinduko rwasize yakiriwe akanagirana ibiganiro na mugenzi we wa kiriya gihugu, Evariste Ndayishimiye.

Aba bombi mu biganiro bagiranye, bagaragaje “impungenge ku bibazo byugarije Isi ndetse n’akarere.”

Bifuje ko u Burundi na Guinée byajya bisangizanya ubunararibonye mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, ubucuruzi ikoranabuhanga ndetse n’umuco.

Aba bombi nk’uko Perezidansi y’u Burundi yabitangaje, banemeranyije ko mu gihe cya vuba bazasinyana amasezerano y’ubufatanye, mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu bayoboye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *