20251024_163012

Perezida Kagame yakiriye indahiro y’abasenateri barimo Dr. Frank Habineza na Evode Uwizeyimana

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, yakiriye indahiro y’abasenateri bashya baheruka kwinjira muri Sena y’u Rwanda, barimo abo aherutse gushyiraho ndetse n’abatowe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Umuhango wo kwakira indahiro y’aba basenateri wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherereye ku Kimihurura.

Abarahiye ni Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine, Gasana Alfred, Frank Habineza na Nkubana Alphonse.

Aba basenateri uko ari batandatu bariyongera ku bandi 20 bamaze umwaka urenga barahiriye umurimo w’ubusenateri.

Perezida Paul Kagame yashimiye bariya basenateri, abibutsa ko urwego rwa sena binjiyemo rufite uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu, kuko ari rwo rutuma inzego nkuru z’igihugu zibona aho zishyira imbaraga, ndetse rukaba rukorana na Guverinoma isuzuma rikenewe kugira ngo inzego zose zigume ku murongo.

Yabasabye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyemezo bizajya bifatwa bijyane n’ibyo Abanyarwanda bakeneye, ndetse binatange ibisubizo ku bibazo bafite.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo Abanyarwanda bakeneye birenze amikoro igihugu gifite, ariko agaragaza ko amikoro make u Rwanda rufite “tugomba kuyakoresha neza kugira ngo agere ku byo dushobora bishingiye kuri ibyo bike dufite.”

Yunzemo ati: “Izi nshingano rero Sena ifite ntizigomba kwirengagizwa, ahubwo zikwiye gukoreshwa neza kugira ngo ibike dufite bigere ku Banyarwanda benshi uko bishoboka, ndetse tukabikora ku buryo bitaba nk’ibintu bisanzwe.”

Perezida Paul Kagame yabwiye bariya basenateri ko n’ubwo bafite inshingano zo gutanga umurongo w’ibyihutirwa, banarebwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo ndetse bagaharanira no bikorwa mu gihe gikwiye.

Yabasabye gukora kuzakora ibishoboka byose ngo imishinga igihugu gifite mu nyandiko ishyirwe mu bikorwa uko bikwiriye.

Yabasabye kandi kumenya ibibazo bitandukanye byugarije igihugu by’umwihariko ibitezwa n’abaturanyi bikarangira u Rwanda rubiryojwe, ndetse bakanagifasha “kwishakamo imbaraga zo guhana na byo”.

Yunzemo ati: “Akarengane ku Rwanda ni amateka, ntabwo ari ikintu gishya, birasanzwe mu mateka tugenda duhura na byo. Ntabwo ari twe tubitera, ariko ni twe tugomba guhangana na byo. Nitwe tugomba kurwana na byo ntibitubuze inzira.”

Umukuru w’Igihugu yunzemo ko ibibazo u Rwanda ruterwa n’abaturanyi bitagomba kuruca intege ngo birubuze kugera aho rushaka kugera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *