Perezida Kagame yabonanye na H.E. Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Mauritania uri mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yashimye Perezida Ghazouani ku ruhare rwe nk’umuyobozi wa AU kandi amwizeza inkunga mu kuzakomeza kugera kuri byinshi nk’umuyobozi w’umuryango.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bunguranye ibitekerezo ku bibazo byo mu karere no ku mugabane bafitemo inyungu kandi bongera gushimangira ko biyemeje gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.




