Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Mutarama, Perezida Kagame yakiriye, muri Village Urugwiro, Prof. Dong-Sup Yoon, Perezida wa Kaminuza ya Yonsei, na Dr. Won-Yong Lee, Visi Perezida Nshingwabikorwa ushinzwe Ubushakashatsi, hamwe n’intumwa bayoboye.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Kaminuza ya Yonsei n’u Rwanda binyuze mu kungurana ibitekerezo, ubushakashatsi, no kongera ubushobozi mu burezi.
Kaminuza ya Yonsei ni kaminuza yigenga ya gikirisitu y’ubushakashatsi yashingiwe i Seoul, muri Koreya y’Epfo mu 1885.

Kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza eshatu zizwi cyane mu gihugu, ibarizwa mu itsinda rizwi nka SKY Universities.




