GqP_XEtXYAAo-vH

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Croix-Rouge

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 6 Gicurasi, Perezida Paul Kagame, yakiriye Perezida wa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge (ICRC), Mirjana Spoljaric Egger, n’umuyobozi wayo muri Afurika, Patrick Youssef, kugira ngo baganire ku bikorwa bya CICR mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Mu Rwanda, Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge washinzwe mu 1962 nk’umuryango utabara imbabare ufite intego yo gukumira no kugabanya imibabaro y’abantu.

ICRC yashingiwe mu Busuwisi mu 1863, ni umuryango utabara imbabare ufasha inzego za Leta hakurikijwe Amasezerano y’i Geneve, aho ibikorwa byayo byose biba bigomba gukorwa nta kubogama kandi nta vangura rishingiye ku bwenegihugu, ubwoko, igitsina, icyiciro, idini, ibitekerezo bya politiki, n’ibindi.

Uyu muryango ufasha mu bikorwa by’ubutabazi mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, mu gihe cy’amakimbirane, ibiza n’ihungabana, mu buvuzi, gutanga ubujyanama bw’ihungabana no gutabara byihutirwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *