Perezida Paul Kagame yakomeye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ amashyi, nyuma yo kunyagira Djibouti ibitego 3-0 akayisezerere ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Amavubi yari yakiriye Djibouti kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN).
Ni nyuma y’ubanza Djibouti yari yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0.
Amavubi yasoje igice cya mbere cy’umukino ari imbere n’ibitego 2-0 byombi byatsinzwe na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, ku mipira yagiye ahabwa na Ruboneka Jean Bosco bazanzwe bakinana muri APR FC.
Ni nyuma yo kuyobora iki gice cy’umukino cyaranzwe no kotsa Djibouti igitutu cyinshi.
Perezida Paul Kagame wakomeye Amavubi amashyi nyuma y’umukino yinjiye muri Stade Amahoro mbere gato y’uko igice cya kabiri cy’umukino kirangira.
Ni igice nanone cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’Amavubi, by’umwihariko ku ruhande rwa Mugisha Gilbert watanze akazi gakomeye kuri ba myugariro ba Djibouti.
Uyu musatirizi w’izamu usanzwe akinira APR FC ku munota wa 78 w’umukino yatsindiye Amavubi igitego cyashoboraga kuba icya gatatu, gusa umusifuzi yemeza ko Twizerimana Onesme wagize uruhare mu gukina umupira yari yabanje kurarira.
Amavubi yatsinze agashinguracumu ku munota wa 88 w’umukino abifashijwemo na Tuyisenge Arsène wari uhawe umupira na Mugisha Gilbert.
Iyi kipe y’igihugu izahurira mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN izabera mu bihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania hagati y’ikipe izarokoka hagati ya Kenya na Sudani y’Epfo yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza.



