Perezida Kagame yasabye abasenateri kwegera abaturage ntibarindire interineti

Ku gicamunsi cyo ku wa 26 Nzeri 2024, mu muhango wo kwakira indahiro z’abasenateri bashya muri Sena y’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko harambiranye imvugo zumvikana ku mbuga nkusanyamakuru z’abaturage bavuga ko batabaza.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko igituma abaturage bumvikana basaba gutabarwa ari uko abayobozi baba batabegereye ngo babakemurire ibibazo mu maguru mashya.

Ati :” Ndabasaba rero cyane na none gukurikirana. Ibintu byo kujya tubona ibibazo byo mu byaro hirya, icyiza twabonye internet, dufite ikoranabuhanga, kujya tumenya ibibazo by’abanyarwanda binyuze mu mbuga nkoranyamakuru ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati” ariko mwadutabaye! Mwadutabaye ahangaha, muri aka karere muri uyu murenge ko ibintu bitameze neza?” Ntabwo bikwiye kugera aho. Dukwiriye kuba tubizi kubera y’uko Sena n’izindi nzego nicyo zibereyeho”.

Perezida Kagame yasabye abagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena kudategereza ko ibibazo by’abaturage bizabasanga mu ngoro ahubwo ko bakwiriye kwegera abaturage bakabikemura batabanje gutabaza.

Perezida Kagame yagarutse ku nshingano yo kubazwa inshingano avuga ko ifite uburemere kandi bugomba kuba bugaragarira buri wese mu bafite ibyo bashinzwe. Bicye igihugu gifite bigakoreshwa neza mu bifitiye abanyarwanda akamaro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *