54275268858_8eaf6212e8_k-860x721

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Adha

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu gihugu no ku isi hose umunsi mwiza wa Eid al-Adha, umwe mu minsi mikuru ikomeye mu idini ya Islam.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Kagame yagize ati: “Ndifuriza Abayisilamu bose bo mu Rwanda no ku isi hose umunsi mwiza wa Eid al-Adha. Nifuza ko uyu munsi udusigira ubumwe, amahoro, imibereho myiza n’impuhwe muri twese. Eid Mubarak!”

Uyu munsi mukuru uzirikanwaho igitambo cy’umuhanuzi Ibrahim (Aburahamu) wemeye gutamba umuhungu we ku bw’itegeko ry’Imana, bikaba isomo rikomeye ku bijyanye n’ukwemera, kwitanga n’icyizere.

Abayisilamu bizihiza Eid al-Adha basengera hamwe, bagatamba amatungo aho akenshi ari intama, inka cyangwa ihene maze inyama zikagabanywa mu miryango, inshuti n’abatishoboye.

Mu Rwanda, ibirori by’uyu munsi byaranzwe n’isengesho rusange, ubutumwa bw’ubwiyunge n’impuhwe, ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’amadini n’inzego za leta, bashishikariza Abayisilamu gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, amahoro n’ubufatanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *