1747500969503

Perezida Kagame yitabiriye umukino APR BBC yatsinzemo Nairobi City Thunder

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye umukino w’intsinzi ikipe ya APR BBC yegukanye itsinda Nairobi City Thunder yo muri Kenya ku manota 92 kuri 63, mu mikino ya Basketball Africa League (BAL2025), muri Nile Conference.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu, utangizwa n’uwahuje Al Ahli Tripoli na Made In Basketball. Nyuma yaho, APR BBC yinjiye mu kibuga yitwara neza imbere y’imbaga y’abafana barimo n’Umukuru w’Igihugu.

Chasson Randle, Aliou Diarra na Youssoupha Ndoye nibo bagaragaje ubuhanga budasanzwe, bifasha ikipe y’Ingabo kuza imbere mu byiciro byose by’umukino.

APR BBC yagaragaje imbaraga n’ubushake bwo guhagararira u Rwanda neza muri iri rushanwa rikomeye rya BAL, rifatwa nk’iryo ku rwego rwa NBA ku mugabane wa Afurika.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *