Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata, yakiriye itsinda ry’intumwa z’u Rwanda zamushyikirije ubutumwa yagenewe na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.

Izi ntumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh ari na we wamushyikirije ubwo butumwa.

Mu bari bamuherekeje harimo Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Perezidansi y’u Burundi yemeje aya makuru ntiyigeze itangaza ibikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yageneye mugenzi we w’u Burundi.

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Evariste Ndayishimiye buje bukurikira ubwo mugenzi we w’u Burundi yamugeneye mu kwezi gushize.

Ku itariki ya 06 Werurwe 2023 Perezida Kagame yari yakiriye mu biro bye intumwa zari ziyobowe na Ezéchiel Nibigira usanzwe ari Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akanaba intumwa yihariye ya Perezida Evariste Ndayishimiye; ari na we wamushyikirije ubwo butumwa.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yakiriye mu gihe yaherukaga guhurira na Ndayishimiye mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yigaga ku bibazo bya Congo yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia mu kwezi gushize.

Ku itariki ya 04 Gashyantare abakuru b’ibihugu byombi na bagenzi babo bari bahuriye mu nama nk’iyo ngiyo yabereye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Inama zombi zasabye impande zihanganye muri Congo (Ingabo za Leta na M23) guhagarika imirwano, gusa kugeza ejo hashize imirwano ikomeye yari ikijya mbere mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi.

Perezida Kagame waherukaga i Burundi mu myaka hafi 10 ishize nyuma y’inama yahabereye yakiriwe na Perezida Ndayishimiye mu biro bye, bagirana ibiganiro.

Ibyavuye muri ibyo biganiro ntibyigeze bitangazwa, gusa ni bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bari baganiriye imbonankubone bari bombi.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Ndayishimiye byabaye mu gihe u Rwanda n’u Burundi byari bimaze igihe birajwe ishinga no kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari warangiritse muri 2015 ubwo u Rwanda rwashinjwaga kugira uruhare muri Coup d’état yari ikorewe uwari Perezida, Pierre Nkurunziza, gusa ikaza gupfuba.

Kuri ubu impande zombi zigaragaza ko umubano ugeze ku rwego rushimishije, gusa u Burundi bukagaragaza ko hari ibintu bike bikibura birimo kuba u Rwanda rwabuha abagerageje guhirika Nkurunziza ku butegetsi buhamya ko rucumbikiwe bagashyikirizwa ubutabera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *