Mu ijoro ryo ku wa Mbere, rishyira kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yirukanye ba Visi Perezida James Wani Igga na Hussein Abdelbagi, hamwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano, Akech Tong Aleu, mu iteka rya perezida ryasomewe kuri radio na televiziyo by’igihugu.
Mu iteka ryihariye, Kiir yashyizeho Benjamin Bol Mel asimbuye Wani Igga nka visi perezida uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi (SPLM).
Josephine Lago Yang, umuyobozi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo (SSOA), yashyizweho kugira ngo asimbure Abdelbagi wari ufite uwo mwanya kuva mu 2020 hakurikijwe amasezerano y’amahoro.
Perezida Kiir yahaye Wani Igga kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya SPLM nyuma yo kumuvana ku mwanya wa visi perezida nkuko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Charles Chiech, wahoze ari Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano, yagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo.
Akech Tong Aleu yirukanwe nyuma y’amezi ane gusa kuri uyu mwanya. Nta mpamvu yemewe yatanzwe yo gukuraho aba bayobozi bakuru.
Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu bike bifite ba visi perezida batanu, inzego zashyizweho mu masezerano y’amahoro ya 2018.



