Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yarakariye mugenzi we wa Brazil, Jair Bolsonaro wavuze umugore we, Brigitte Macron nabi.
Perezida wa Brazil yifashishije urukuta rwe rwa Facebook kuwa 26 Kanama uyu mwaka yavuze ko Brigitte Macron asebya Macron kuko akuze.
Ati “ [Aseka] Wisebya uri mugabo[ Macron].”
Emmanuel Macron afite imyaka 41 mu gihe umugore we afite 66.
Mu gusubiza ibyavuzwe na Bolsonaro, Macron yavzue ko biteye ikimwaro ku bagore bose bo muri Brazil bazasoma ubutumwa bwa Perezida w’iki gihugu.
Ati “ Uko biri kose abagore bo muri Brazil barumva batewe ipfunwe na perezida wabo. Nziko abanya-Burezili, abantu bakomeye, bazaterwa ikimwaro no kumva ibyo yavuze. Nkunda abturage ba Burazili, ndana bubaha, ndizera ko bazabona Perezida ubabereye mu minsi iri imbere.”
Uku guterana amagambo hagati ya Macron na Bolsonaro bombi bitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) kwakongejwe n’uwatanze igitekerezo, akerekana umugore wa Perezida wa Brazil, Michelle Bolsonaro w’imyaka 34.
Uyu yagize ati “ Mwabonye impamvu Macron ari gutoteza Bolsonaro.” Iki gitekerezo ni nacyo Bolsonaro yahereyeho avuga ko bareka gukomeza gusebya Macron.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Umuvugizi wa Perezida Bolsonaro nk’uko Dailymail ibitangaza yanze kugira icyo atangaza niba perezida nyir’izina ari we wanditse ariya magambo.



