Perezida Mobutu inshuti magara na Habyarimana ari ku rutonde rw’abaperezida ba Afurika bisasiye imbaga y’abaturage

Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga yabaye Perezida wa Zaire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo), akaba yaramaze imyaka isaga 32 yicaye ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Muri iyo myaka yose, Mobutu wari umusirikare utinyitse yaranzwe n’ubuyobozi butavugirwamo, igitugu,… akaba anashinjwa kuba yarisasiye abaturage babarirwa hagati y’ ibihumbi 40 na 70 ngo yagiye yica uruhongohongo ubwo yari Perezida.
mobutu
Urutonde rwatangajwe b’ikinyamakuru Afrikalife, rugaragaza Perezida Mobutu ku mwanya wa 9 ku rutonde rw’abaperezida bo muri Afurika batazibagirana kubera ubwicanyi bwagiye buranga ingoma zabo.
Urwo rutonde kandi rutangizwa na Mengistu Haile Mariam wabaye umuyobozi muri Ethiopia afite n’ipeti rya colonel, uyu mugabo ashinjwa kwica abaturage bagera kuri miliyoni 1,5, Idi Amin wa Uganda na we akaba aza kuri uru rutond(3), Sani Abacha wa Nigeria,Charles Tayror wa Liberia,…
Mu mwaka w’1960 Mobutu yabaye umunyamabanga wa Leta yigenga yari iyobowe na Patrice Lumumba, akaba yari umwe mu basirikare bari bakomeye muri icyo gihe dore ko yaje guhita agirwa chef d’etat major abifashijwemo n’ababiligi.
Mobutu Sese Seko pictured in Kinshasa a month before he was overthrown in 1997
Mobutu ngo amaze kugira imbaraga zidasanzwe mu gisirikare ndetse anashyigikiwe na Ambasade y’Ababiligi muri Congo, nibwo yigaranzuye Lumumba amushinja gushaka kwimakaza abanyamerika, akimara kubona ko bikomeye ngo nibwo Lumumba yatangiye gushaka uko ahungira i Stanleyville (Kisangani) ariko afatirwa nzira.
Abasirikare bamufatiye nzira baramugarura baramufunga, arakubitwa, aratorezwa,…Lumumba yaje koherezwa i Katanga nyuma aza kwicwa ku wa 17 Mutarama 1961.
Mu mwaka w’1966 Mobutu ashinjwa kwica abaminisitiri 4 harimo n’uwari Minisitiri w’Intebe Evarise Kimba, mu mwaka w’1969 nibwo abanyeshuli bo muri Kaminuza bashatse kumwigomekaho abakorera ibya mfura mbi.
Muri uwo mwaka; ubwo abanyeshuli bashakaga kwigumura kuri Mobutu, yabahanishije kubica aho bigaragambirizaga bagahambwa mu byobo rusange; 12 bajyanwe imbere y’ubutabera birangira bakatiwe urwo gupfa, abagize amahirwe yo kurokoka 2000 yahise abajyana mu gisirikare, ikigo gifungwa umwaka 1.
Nyuma y’izo mfu z’abanyeshuli, Mobutu yavugiye kuri televiziyo y’igihugu agira ati: “bamenye kubaha ndetse no gufunga iminwa”. Mobuto yaratinywe kugera n’aho amahanga amumenya cyane kubera igitugu yakoreshaga no kwihagararaho.
Mobutu yayoboje igitugu kigaragara ndetse anemera ishyaka rimwe mu gihugu (mouvement populaire de la Revolution), mu mwaka w’1982 nibwo yabaye Mareshali (maréchal president) ahita atangiza intambara simusiga yo kwikiza abamurwanya.
Muri iyo ntambara nibwo yahise aniyita andi mazina ari yo Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga (Mobutu le guerrier qui va de victoire en victoire sans que personne ne puisse l’arràªter).
Kwigamba ubutwari,intsinzi ndetse no kumva ko nta muntu wamuhagarika, Mobuto ngo yahameneye amaraso menshi ny’inzirakarengane.
mubut
Mobutu na Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana bari inshuti magara, bafitanye umubano udasanzwe mu gisirikare cy’u Rwanda na Congo, ku buryo binatangazwa ko n’umurambo wa Habyarimana ushobora kuba warerekejwe kwa Mobuto nyuma yo guhanurwa mu ndege muri Mata 1994.
Joseph-Désiré Mobutu yavutse ku wa 14 Ukwakira 1930 ahitwaga Lisala (Congo Belge) yitaba Imana ku wa 7 Nzeri 1997 i Rabat muri Maroc azize indwara ya Cancer.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwizacom

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *