Kuri uyu wa 30 Mutarama 2016, ubwo perezida Mugabe yagezaga ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma bari bateraniye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba, ijambo rye rya nyuma nka perezida wa A.U, yibasiye perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Abanyaburayi, aho yari yemerewe kuvuga iminota 10 ariko akamara hafi isaha yinigura.
Kuri perezida Barack Obama
Aha Mugabe yagize ati: “Uyu munsi turigenga. Ariko abakurambere bacu ntibigenganga. Twohereje abirabura ku rundi ruhande rwa Atalantika […] Ubu, hari Obama, nibyo. Ariko se ni nde? Ijwi bavugisha ururimi rwabo. Ukora ibyo bifuza gukora.”
Icyo yavuze ku miryango itegamiye kuri leta (ONG)
“Abo mu burengerazuba (Abanyaburayi n’abanyamerika) bari ahantu hose muri Afurika. Niba badahari mu buryo buziguye, ni mu buryo bw’imiryango itegamiye kuri leta (ONG), ba maneko, abigira nk’abaje hano kudufasha. Ariko se ni ubuhe bufasha batuzanira?”.
Ku Muryango w’Abibumbye
Ku kijyanye n’Umuryango w’Abibumbye perezida Mugabe yagize ati: “Ba patoro, mu Kanama k’Umutekano baravuga: «Ntimuzigera mugira ubushobozi nk’ubwacu, abanyamuryango bahoraho» Twarasabye, turasaba, turongera turasaba: musubiremo Akanama k’Umutekano. Bwana Ban Ki-moon, uri umugabo mwiza. Ariko ntidushobora kukugira indwanyi yacu […] Niba Umuryango w’Abibumbye ugomba gukomeza kubaho tugomba kuwubamo abanyamuryango bareshya. […] Bwana Ban Ki-moon, waba warigeze ubabwira ko natwe turi ibiremwamuntu?”
Ku bo mu burengerazuba
Ku kijyanye n’abanyaburayi cyangwa se abanyaburengerazuba bw’isi, perezida Mugabe yatangiye asaba kugira icyo avuga ku nshuti z’Abanyaburayi ku kijyanye n’ikibazo cy’abimukira kimaze iminsi kivugwa ku mugabane w’u Burayi, ariko ahita yisegura avuga ko iryo jambo(Inshuti z’Abanyaburayi) ryamugoye ariko bikarangira arikoresheje.
Aha yavuze ko bumvise ku munota wa nyuma ko bake mu banyafurika ari bo bazatumirwa mu nama yiga kuri iki kibazo. Yavuze ko kuba iki kibazo kibakoraho bari bakwiye kukigiraho uruhare nabo.
Yakomeje agira ati: “Icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye [i New York] kiri ahantu habi. Hari miliyari 1.2 z’abantu mu Buhinde, miliyari 1.3 mu Bushinwa, miliyari muri Afurika. Nimugereranye n’amasura yera n’amazuru manini … Umwe kuri umwe. none abo bantu baracyatinyuka kuvuga guhindura ubutegetsi? Mugabe agomba kugenda? Babwire bafunge iminwa yabo”
Ku kijyanye n’ahazaza he
Ku kijyanye n’ahazaza he noneho perezida Mugabe yagize ati: “Nongeye kwemeza icyizere cyanjye kuri perezida mushya, umukuru wa leta ya Tchade. Nzaba mpari nimunkenera. Nzahaguma kugeza igihe Imana izamampagara.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakizimana/Bwiza.com



