Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atangaza ko hari abantu bo hanze y’igihugu cye bashaka kwivanga mu bikiberamo. Avuga ko aba aherutse kwita ibicucu bazatsindwa.
Mu minsi ishize, Umukuru w’abasirikare kabuhariwe barinda Perezida Museveni (SFC), Maj. Gen Don Nabasa yavuze ko hari abantu bashaka guhurika ubutegetsi bwa Perezida Museveni babinyujijwe mu rubyiruko.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/02/13/amb-nduhungirehe-yaburiye-gen-nabasa-uvuga-ko-hari-abashaka-guhirika-museveni-ku-butegetsi/
Mu kugaruka kuri iyi ngingo, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Kiboga, Perezida Museveni yasabye urubyiruko kwima amatwi aba bantu we yise ibicucu.
Ati “ Ndabasaba kwima amatwi amatsinda yadutse n’andi y’amacakubiri ashaka kwivanga muri demokarasi y’iki gihugu.”
Museveni yibukije uru rubyiruko ko kubohora Uganda byatwaye amaraso y’abaharanira ukwishyira ukizana, ingingo avuga ko ari igiciro gihenze.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’itangira ry’urugamba rwo kubohoza Uganda (Tarehe Sita), Museveni yavuze ko abibwira ko bahungabanya Uganda bibeshya.
Yagize ati “ Iyo nsomye raporo z’iperereza, numva ngiriye impuhwe Abanyafrika. Abo ari bose bumva bahungabanya Uganda, bashaka kwisenya ubwabo.”
Yongeyeho ko “ Ntitujya dutera abere, ariko iyo uri igicucu ugashaka guhungabanya Uganda, uzisenya ubwawe.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi arabivuga mu gihe hari abakozi ba MTN Uganda baherutse kwirukanwa harimo n’Umunyarwanda, Annie Tabula Bilenge birukanwe muri iki gihugu, bashinjwaga guhungabanya umutekano wa Uganda. Ibi byaha barabihakana.



