Benni-Hinn-kayanja

Perezida Museveni yasengewe na Benny Hinn

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika, Pasiteri Benny Hinn mu ngoro ya perezida i Nakasero, mu biganiro byaranzwe no gusenga no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ubukirisitu mu iterambere ry’Afurika.

Museveni yavuze ko ubutumwa bwa Yesu ku rukundo no kuzuka bwahaye agaciro gakomeye umuco wa Afurika.

Yagize ati: “Abantu bacu basanzwe bazi Imana, tuyita Katonda. Ariko ubutumwa bwo kuzuka bwo bwari bushya kandi bufite agaciro gakomeye.”

Pasiteri Benny Hinn yasubije avuga ko ubuzima nyabwo buva muri Yesu ubwe: “Ubuzima si ikintu, ni umuntu, kandi izina rye ni Yesu.”

Pasiteri Robert Kayanja, wateguye uru rugendo, yashimiye Perezida Museveni kubera uburyo yakiriye Pasiteri Hinn, amuha umutekano n’ibikoresho, ndetse anamushimira urukundo agaragariza Itorero n’igihugu.

Iki gikorwa cyasojwe n’isengesho rya Pasiteri Hinn asabira umuryango wa Perezida n’igihugu cya Uganda, hanahabwa impano hagati y’impande zombi nk’ikimenyetso cy’ubwubahane n’ubufatanye mu byo gukomeza ubutumwa no guteza imbere igihugu.

Pasiteri Benny Hinn ari mu rugendo rw’iminsi itatu i Kampala aho yifatanyije n’abizera mu materaniro rusange yabereye ku rusengero rwa Miracle Centre ku wa gatandatu no ku cyumweru.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *