Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, yavuze amagambo atavuzweho rumwe agenewe umuhanzi Mkombozi Lucifer, uherutse kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, nubwo ngo azi neza ko amahirwe yo gutorwa ari make.
Ibi yabivugiye i Bujumbura, aho yifatanyije n’urubyiruko mu bikorwa byo gusana ikibuga cy’imikino cya Campus Kamenge.
Mu ijambo rye, Perezida yavuze ko yabajije Mkombozi impamvu yahisemo gukoresha miliyoni 2 z’amafaranga y’amarundi yiyamamaza, kandi azi ko atazatsinda.
Ati: “Yambwiye ko atari igihombo kuko ayo mafaranga, n’aho atatorwa, azajya mu kigega ca Leta, bityo agafasha igihugu. Ariko ndamubwiye nti: ‘wibuke ko politike atari urubuga rwo gukinira cyangwa kwishimisha’.”
Aya magambo ya Perezida yakurikiwe n’amarangamutima atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushimira ku kuba yarerekanye ukuri, abandi bakavuga ko bishobora kuba uburyo bwo kuniga ubwisanzure bwo kwiyamamaza ku banyamwuga bavuye mu yindi myuga.
Mkombozi Lucifer, wamenyekanye cyane mu muziki, akeneye nibura amajwi 40% kugira ngo yemererwe kwinjira mu Nteko.
Ibi bibaye mu gihe amatora yegereje, kandi impaka ku myitwarire n’ubushobozi bw’abiyamamaza zikomeje gufata intera mu Burundi.





