Perezida Ndayishimiye yasabye Abarundi kwirinda iby’amoko, bakabana kivandimwe

Ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana yarinze u Burundi n’Abarundi kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye yabasabye kwirinda kurebanira mu moko, bagasenyera umugozi umwe nk’abavandimwe.

Yabanje kuvuga ku mateka yaranze u Burundi, aho hadutse ubwicanyi bushingiye ku moko. Icyo gihe hapfuye benshi, abandi barahunga. Icyo gihe ngo Abarundi bari baratewe na Satani, ati: “”Kirya gihe, kera, twese twari twaraboshywe na Shitani. Kuko nta kuntu tuba twaboshywe na Satani, muri twe Abarundi tukabonana nk’abanyamahanga…n’iyo apfuye nta ngorane biguteye.”

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ibibi byo kubaho abantu bareberana mu moko, aho bigera aho umwe ashobora kwanga gufata mu mugongo mugenzi we wagize ibyago. Ngo icyo gihe, bamwe bavuga bati: “Aaah, hapfuye abo muri buriya bwoko? Aaah! Ntibibe ikibazo kandi ari Abarundi bene wanyu, muvuga ururimi rumwe.”

Yagasabye abitabiriye iki gikorwa cy’amasengesho ati: “Nyabuna mubane nk’abavandimwe basangiye byose.”

Nk’uko amateka abisobanura, u Burundi bubamo amoko atatu y’abenegihugu; Abatwa, Abahutu n’Abatutsi, akaba akunze gushingirwaho mu bikorwa bimwe na bimwe, cyane cyane amatora y’abahagararira za komine.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *