Abakoresha Twitter bakomeje gukoresha amafoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, bayahindura mu buryo bashaka, bigana abanyeshuri batatu bafunzwe bashinjwa konona amafoto y’umukuru w’igihugu.
Ni abanyeshuri batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15, 16 na 17 y’amavuko, ubu bari mu maboko y’ubutabera, bashinjwa konona ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, iri mu gitabo bigiramo. Biga ku kigo cy’amashuri abanza cy’Akamuri giherereye muri Komini Kirundo.
Abantu batandukanye bakomeje gusaba ko aba bana bafungurwa bakoresheje ijambo #FreeOurGirls n’amafoto ya Nkurunziza yahinduwe mu buryo butandukanye. Iki cyaha aba bana bakoze ngo bashobora kugihanishwa igifungo cy’imyaka itanu.
Aba banyeshuri bari bafunzwe ari barindwi nyuma bane baza gufungurwa, Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch) ukaba ishinja Leta y’u Burundi guhutaza uburenganzira bw’aba bana ndetse n’ubw’abandi bantu batavuga rumwe na Lete. Ibi Leta y’u Burundi ikabihakana.
BBC itangaza ko Human Rights Watch irasaba Leta y’u Burundi kurekura aba banyeshuri b’abakobwa, ndetse ikanakurikirana ihohoterwa abatavuga rumwe nayo bakomeje gukorerwa n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi wa HRW mu Karere ka Afurika yo hagati, Lewis Mudge yagize ati: ” Abategetsi bari bakwiye gukurikirana abakora ibyaha bikomeye byo kubangamira uburenganzira bwa muntu aho gufunga abana b’abanyeshuri bononnye amafoto”.
Mu mwaka wa 2016, nabwo ifoto ya Perezida Nkurunziza yanditsweho n’abanyeshuri, bamutuka dore ko yari amaze kwiyamamaza kuri manda ya Gatatu abarundi bose batavugagaho rumwe. Bashwaratuye mu ifoto ya Nkurunziza, banamushyira umusaraba mu gahanga, bamwandikaho n’amagambo y’urwango. Nk’uko bigaragara, umwe yagize ati : “Intumva Nkurunziza, Nkurumbi… Manda ya 3…”. icyo gihe bamwe barirukanwe abandi barafungwa.





