Perezida Obama agiye kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ikirenga

Madame Hillary Clinton uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aturutse mu ishyaka ry’abaharanira Demokarasi aravuga ko aramutse atowe yagira Perezida Obama yaba asimbuye kuba Perezida w’urukiko rukuru rw’igihugu.
Ibi ni ibyo yatangaje ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umuturage ubwo yari ari kwiyamamaza muri leta ya IOWA.

Hilarry Clinton
Madame Hillary Clinton uri kwiyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika

Uyu muturage yabajije niba Hillary aramutse atowe akaba Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika ashobora kuzagena uwo asimbuye ariwe Perezida Obama kuba umucamanza mu rukiko rukuru.
Mu kumusubiza Hillary Clinton yavuze ko umukuru w’igihugu iyo agiye ku butegetsi afite uburenganzira bwo kugena abacamanza batatu mu rukiko rukuru nk’uko televiziyo ABC ibitangaza.
Hillary Clinton ati “Oh! Icyo ni ikibazo cyiza cyane. Nta n’umwe wigeze ambaza ikibazo nk’icyo. Nshimye icyo kibazo cyawe. Afite byinshi yakora ariko nagira ngo nkubwire ko icyo ari igitekerezo cyiza”
Mu ijambo yagejeje ku bantu 450 bari baje kumva uko yiyamamaza, yavuze ko Obama ni umunyabwenge mubyo akora kandi ashobora gusobanura ibintu neza.
Obama
Perezida Obama ngo ashobora kuzagirwa Umukuru w’urukiko rw’ikirenga

Hillary Clinton yavuze ko inteko ishinga amatekegeko na sena byiganjemo abo mu ishyaka ry’abademokarate aribwo ashobora kumwemeza. Aha akaba yasabye abo mu ishyaka rye kumufasha kuzagira umubare munini muri izi nteko zombi.
Mbere y’uko atorwa , Perezida Obama yahanganye bikomeye na Madame Hillary Clinton ubwo hashakwaga uzahagararira iri shyaka mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2008. Nyuma yaje gutsindwa ariko ntiyubikirwa imbehe kuko Perezida Obama yahise amugira umunyamabanga we ushinzwe ububanyi n’amahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *