kagame_talon_1

Perezida Patrice Talon ntakozwa ibyo kwiyamamariza manda ya 3

Perezida Patrice Talon wa Bénin, yeruye ko nta gahunda afite yo kwiyamamariza gukomeza kuyobora iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika muri manda ya gatatu.

Talon ku wa 28 Nyakanga ubwo yarimo aganira n’urubyiruko rwo mu gihugu cye, yeruye ko nta muntu n’umwe uzamuzirikira mu mufariso wo muri Perezidansi ya Bénin.

Ibinyamakuru bitandukanye byamusubiyemo agira ati: “Nta muntu n’umwe uzanzirikira mu mufariso wo muri Perezidansi. Ngiye kugenda, maze gusaza.”

Patrice Guillaume Athanase Talon w’imyaka 67 y’amavuko, ni Perezida wa Bénin kuva muri 2016.

Umuvugizi we, Wilfried Leandre Houngbedji, aheruka gutangaza ko abayoboke b’ishyaka rye n’abandi bantu begereye ubutegetsi bwe bamaze igihe bamusaba guhindura itegekonshinga kugira ngo aziyamamaze muri manda ya gatatu, gusa we akaba yarabiteye utwatsi.

Ni Talon ngo wanahawe urugero rw’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bagiye bahindura itegekonshinga kugira ngo bagume ku butegetsi, na we yumvishwa ko bishoboka.

Umuvugizi we yabwiye Televiziyo yigenga ya Canal 3 Bénin ati: “Yabajije ababimusabye ati ‘ni bangahe muri mwe batekerezaga ko dushobora kugera kuri byinshi twagezeho mu gihe gito gutya? Hanyuma niba mutarabitekerezaga, kuki mutekereza ko uwo ari we wese wansimbura atakora ibyo nakoze cyangwa akarenzaho?'”

Umuvugizi wa Perezida Talon yunzemo ko we (Talon) yizera ko iterambere ry’igihugu ntaho rihuriye n’uko umuntu yakora ibintu agamije kwihaza ku giti cye; ikindi ngo akaba yemera ko nta muntu n’umwe uri hejuru ya Bénin mu bayituye bose.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida mushya wa Bénin azaba muri Mata 2026.

Ni amatora kugeza ubu yaba ishyaka riri ku butegetsi cyangwa Opozisiyo nta ruhande na rumwe ruremeza abakandida bazayahatanamo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *