2022-02-08KRAINE-CRISIS-PUTIN

Putin yijeje igisubizo gikakaye ku gitero cya Ukraine cyasenye indege ze z’intambara

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin yamubwiye “akomeje” kuri telefone ko azasubiza yihanukiriye igitero cy’indege zitagira abadereva cya Ukraine, cyo mu mpera z’icyumweru gishize, ku bibuga by’indege by’u Burusiya.

Mu butumwa yanditse kuri True Social, Trump yagize ati: “Twaganiriye ku gitero cyagabwe ku ndege ziparitse z’u Burusiya, na Ukraine, ndetse n’ibindi bitero bitandukanye byagiye bikorwa n’impande zombi.” “Cyari ikiganiro cyiza, ariko ntabwo cyari ikiganiro kiganisha ku mahoro ako kanya.”

Icyo kiganiro kuri telefone ngo cyamaze isaha n’iminota 15 kandi ni bwo bwa mbere Trump yari avuganye na Putin kuva ku itariki ya 19 Gicurasi nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Mu kiganiro yagiranye na ba minisitiri ba guverinoma, ku wa Gatatu, Putin ntacyo yavuze ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Ukraine byinjiye mu Burusiya ku Cyumweru, ahubwo yavuze gusa ku gikorwa cyakozwe n’urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine (SBU) ku wa Kabiri cyangije ikiraro cya Kerch.

Iki kiraro ni igice cyingenzi cy’ibikorwa remezo by’u Burusiya byubatswe mu buryo butemewe na Moscou nyuma yo kwigarurira igice cya Ukraine mu 2014.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *