ruto_eac.jpg

Perezida Ruto yatorewe kuba umuyobozi wa EAC

Perezida William Ruto wa Kenya niwe watorewe kuba umuyobozi mushya w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni umwanya asimbuyeho mugenzi we wa Sudani yepfo Salva Kiir.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, nyuma y’amatora yakozwe n’abakuru b’ibihugu baturutse mu bihugu bigize uyu muryango wa EAC; barimo Kenya, Uganda, Tanzaniya, Sudani y’Amajyepfo, u Rwanda, u Burundi, na Somaliya.

Ishyirwaho rya Perezida Ruto rije mu gihe abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC bahuriye i Arusha muri Tanzaniya mu nama ya 24 ibahuza. Iyi nama ikaba yaratangiye ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, ikaba yarasojwe ku wa Gatandatu.

Intsinzi ya Perezida William Ruto ije nyuma yuko abakuru b’ibihugu benshi muri EAC bamutoye, bituma ari we uhabwa inshingano zo guhagararira uyu muryango. Perezida Ruto yanashimiye Perezida Salva Kiir kuba yarayoboye neza umuryango wa EAC mu mwaka ushize.

Ubwo Perezida Salva Kiir wayoboraga uyu muryango kuva muri 2023 yashyikirizaga Perezida Ruto umwambaro w’ubuyobozi, Kiir yashimiye abanyamuryango ba EAC kubera icyizere bamugiriye ndetse no kumuha amahirwe yo kubakorera.

Nyuma yo gutorerwa kuba umuyobozi w’akarere, Perezida Ruto yarahiriye ko azashyira imbere kuzamura imibereho y’abo mu karere, guteza imbere ubucuruzi, no gushora imari mu bukungu bw’umuryango wa EAC.

Yakomeje avuga ko Kenya nk’igihugu ayoboye yiteguye guteza imbere gahunda y’ubufatanye bw’akarere. Ni mu gihe yanashimiye intambwe ibihugu bigize uyu muryango bimaze gutera mu kuzamura umubano w’ibihugu byombi. Anasaba ko hajyaho ingamba zihamye zo gukemura ibibazo byugarije akarere baherereyemo bose bafatanyije.

ruto_eac.jpg
Perezida William Ruto wa Kenya yatorewe kuyobora EAC

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *