20260204_092445

Perezida Salva Kiir yirukanye abakozi bo mu biro bye abahora guha imirimo umuntu wapfuye

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yirukanye abakozi babiri bakomeye bo mu biro bye, abahora kuba baratumye aha inshingano umuntu umaze igihe kirekire yarapfuye.

Ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare ni bwo Perezida Salva Kiir yirukanye bariya bakozi.

Ni nyuma y’uko bafashe umuntu wapfuye mu myaka itanu ishize bakamugira umwe mu bagize Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gutegura amatora.

Ku wa 30 Mutarama ni bwoSteward Soroba Budia ni bwo yari yahawe ziriya nshingano nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida wa Sudani y’Epfo ryo kuri uwo munsi, mbere y’uko bimenyekana ko uriya wahoze ari umwe mu bagize ishyaka United Democratic Party (UDP) yapfuye mu myaka itanu ishize.

Guha inshingano byatumye Guverinoma ya Sudani y’Epfo yibasirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu mu birukanwe na Perezida Kiir nk’uko itangazo ryasohowe na Minisitiri mu biro bya Perezida Kiir ribigaragaza, harimo Valentino Dhel Malueth wari usanzwe ari umuyobozi mukuru muri Minisiteri ishinzwe imirimo ya Perezida.

Barimo kandi Amb. David Amour Majur wari ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Salva Kiir.

Iryo tangazo ntirisobanura icyo aba bagabo bombi bazize, gusa bivugwa ko ari bo baba barakoze amakosa yatumye Perezida aha inshingano umuntu wapfuye.

Kuri ubu amakuru avuga ko umuryango wa nyakwigendera watangiye gusaba indishyi Guverinoma ya Sudani y’Epfo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *