E8B6M7qX0AYf7R6

Perezida Touadéra ararembye, yajyanwe kuvurizwa mu mahanga igitaraganya

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique yajyanwe kuvurizwa i Bruxelles mu Bubiligi, nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye bwatumye aremba.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kamena ni bwo Perezida Touadéra yajyanwe mu bitaro, nk’uko Africa Intelligence ibivuga.

Amakuru avuga ko mbere y’uko Perezida wa Centrafrique afatwa na buriya burwayi, yari yayoboye inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Mu ma saa cyenda y’igicuku ngo ni bwo yajyanwe kwa muganga igitaraganya.

Amakuru icyakora avuga ko ubwo yari mu nama n’Abaminisitiri yaje kugubwa nabi ariko arihangana akomeza kuyiyobora, gusa nyuma aza gutaha mu ibanga.

Ikinyamakuru Corbeau News cyo kivuga ko nyuma y’uko Perezida Touadéra yari amaze kugera iwe yakomeje kuremba, ku buryo yatangiye kuruka ibirimo amaraso no gucibwamo nanone ibirimo amaraso, ndetse anacika intege cyane.

Bivugwa kandi ko ubwo yarimo agerageza kuzamuka ingazi y’inzu atuyemo yaje kwitura hasi; ibyatumye abari kumwe na we batabaza abaganga byihuse.

Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko hashakwa indege yihariye, imujyana kumuvuriza mu Bubiligi aho yaherekejwe n’umugore we wa kabiri, Tina Touadéra.

Kugeza ubu nta makuru y’uko ubuzima bwa Perezida Touadéra bwifashe aratangazwa; ibikomeje gutera ubwoba abanya-Centrafrique.

Icyakora amakuru atangwa n’abantu bo hafi ye avuga ko ubuzima bwe bwari bumaze igihe butifashe neza, gusa we akaba yaririnze kujya mu bitaro mu rwego rwo kugaragariza abaturage be ko ntacyo abaye.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yajyanwe kwa muganga arembye, mu gihe habura amezi atatu yonyine ngo muri Centrafrique habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ni amatora byitezwe ko agomba kwiyamamazamo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *