felix_tshisekedi_et_denise_nyakeru_aux_usa_26_jpg_711_473_1

Perezida Tshisekedi yerekeje i Washington

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu, azwi cyane muri Amerika “National Player Breakfast” aba ku nshuro ya 74.

Buri mwaka, iki gikorwa gihuza abayobozi ba politiki, abayobozi b’amadini, abafata ibyemezo mu by’ubukungu, n’abantu bakomeye muri sosiyete sivile baturutse hirya no hino ku Isi.

Umukuru w’igihugu cya Congo watumiwe n’abateguye iki gikorwa azitabira iki giterane kidasanzwe aho imyemerere, diplomasi, na politiki biba byahuriye hamwe.

Aya masengesho yo gusabira igihugu no gusangira ifunguro ateganijwe ku wa Kane, itariki 5 Gashyantare, azaba ayobowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, aya masengesho yigaragaje nk’igikorwa cy’ibanga ariko cy’ingenzi ku ngengabihe ya politiki mpuzamahanga, gitanga uburyo bwiza bwo kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi n’abavuga rikijyana kurwego rw’Isi.

Usibye amasengesho, biteganijwe ko Félix Tshisekedi azakorana inama ndetse n’ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

By’umwihariko, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, Martin Fayulu, na we yageze mu murwa mukuru wa Amerika ku wa Mbere, itariki 2 Gashyantare, ajyanwe no kwitabira aya masengesho.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *