Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wamugiriye icyizere.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko azakorana ubunyangamugayo, umurava no kwiyemeza muri izi nshingano yahawe zo kuyobora urwego rw’ubutabera mu Rwanda.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; None ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga:
Perezida Kagame yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024,rivuga kandi ko Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.



