Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yahuye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku wa 25 Nzeri 2025 i New York.
Nyuma y’iyi nama, Infantino yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Tshisekedi, amwise umukunzi w’umupira w’amaguru.
Infantino yasobanuye ko baganiriye ku mishinga itandukanye ya FIFA igenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo kubaka sitade, ibibuga, amashuri ndetse no gutegura amahugurwa.
Ku birebana n’ikibazo cya FECOFA iri kuyoborwa n’akanama k’agateganyo (CONOR) kashyizweho na FIFA, Infantino yavuze ko yifuje ko Perezida Tshisekedi ategura amatora vuba kugira ngo hatorwe ubuyobozi bushya.




