Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yagaragaje ko yishimiye imigenderanire yasubukuwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Faki yatangaje ko yagize amahirwe yo kuva i Bujumbura akoresheje inzira y’ubutaka, aza i Kigali, anyuze ku mupaka wa Gasenyi-Nemba ahagana ku ntara y’iburasirazuba mu Rwanda na Kirundo mu Burundi.
Uyu muyobozi kandi yanafashe amafoto agaragaza uburyo ku rubibi rw’ibi bihugu hasa neza, maze ashima abayobozi bagize uruhare mu gutuma ibihugu byombi byongera kubana neza.
Faki ubwo yageraga ku mupaka wa Gasenyi-Nemba, yakiriwe na Guverineri w’intara ya Kirundo, Albert Hatungimana n’umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe Afurika, Umutoni Shakilla, baraganira.
Mu butumwa bushimira aba bayobozi bombi, Faki yagize ati: “Nishimiye kandi nshimye Albert Hatungimana, Guverineri w’intara ya Kirundo mu Burundi na Madamu Umutoni Shakila, DG ushinzwe Afurika muri Rwanda MFA n’amatsinda yabo ku mupaka wa Nemba-Gasenyi.”
Mu ruzinduko yagiriye mu Burundi, Faki yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye. Byitezwe ko no mu Rwanda yakirwa na Perezida Paul Kagame, cyangwa se akaba yamaze kumwakira.




