5BVAUWGZZVK27KEZDKARNW2C6E

Perezida wa Namibiya yirukanye minisitiri ahita akomeza inshingano yakoraga

Perezida wa Namibiya, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yakuye Natangwe Ithete ku mirimo ye nka Visi-Perezida wa Guverinoma ndetse na Minisitiri w’Inganda, Amabuye y’Agaciro n’Energi, maze ahita afata izo nshingano zo kuyobora iyo minisiteri ubwe.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezidansi ku Cyumweru, Perezida yavuze ko iki cyemezo gifashwe “mu nyungu zo gukomeza ibikorwa neza no gushyira hamwe ibikorwa muri uru rwego rukomeye.”

Itangazo ntiryasobanuye impamvu y’uku gukurwa ku mirimo kwa Ithete, wari wagizwe minisitiri muri Werurwe uyu mwaka. Nubwo yakuwe muri guverinoma, azaguma kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Namibiya, igihugu gikungahaye ku mutungo kamere, ifite intego yo gutangira gutanga peteroli yayo bwa mbere bitarenze 2030, nyuma y’aho habonetse ibirombe bya peteroli mu myaka yashize. Uretse ibyo, iki gihugu gisanzwe gicukura Uranium na Zahabu bikaba bimwe mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *