1762202150506b3aac1e9-2d36-417a-9df3-0d55deba6039

Perezida wa repubulika (Kagame) ndamukunda: Richard Nick Ngendahayo akigera i Kigali

Nyuma y’imyaka irenga 15 yari amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuramyi w’inararibonye Richard Nick Ngendahayo yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’urugwiro n’akanyamuneza by’abahanzi n’abakunzi b’ibihangano bye bari bamaze imyaka bamwifuza.

Mu bamwakiriye harimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Phanny Gisele Wibabara, René Patrick, n’abandi bahanzi b’imbere mu gihugu, bari bazanye indabo, ibyapa n’ibyishimo byuzuye.

Uyu muhanzi wari kumwe n’umugore we, yagaragazaga ishema n’umunezero ku maso, yishimira kuba agarutse mu gihugu cyamubyaye nyuma y’imyaka myinshi.

“Nishimiye gusubira mu rugo, ndashaka gusangiza abantu ubuhamya bwo gukira n’amahoro y’Imana”

Akigera ku kibuga cy’indege, Ngendahayo yagize ati: “Nishimiye cyane kugera i Kigali. Numvaga ntegereje uyu munsi, kandi ndashaka gusangiza Abanyarwanda ubuhamya bw’ukwizera, gukira n’umwuka w’ubuzima binyuze mu ndirimbo. Mwese ndabashimira kuba mwanyifurije ikaze.”

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, uyu muramyi yavuze ko umuntu yatumira ari perezida wa repubulika, Paul Kagame kuko amukunda cyane.

Ubu butumwa bwe bwanyuze imitima y’abari aho, benshi bavuga ko bagiye kumva indirimbo ze imbonankubone nyuma y’imyaka bamwumva kuri YouTube no kuri platform zitandukanye z’umuziki.

“Niwe Healing Concert”: Igitaramo gitegerejwe muri BK Arena

Richard Ngendahayo yagarutse mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura igitaramo gikomeye yise “Niwe Healing Concert”, kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo, nk’uko abagiteguye babitangaje, kizaba ari igihe cyo gusabana n’Imana mu ndirimbo, mu buhamya no mu mwuka w’amahoro. Kizitabirwa n’abaririmbyi n’abaramyi batandukanye bo mu Rwanda n’abo hanze, barimo inshuti za Richard zaturutse muri Amerika na Canada.

Itike yo kwinjira izaba iri hagati ya 5,000 Frw na 30,000 Frw, bitewe n’aho ushaka kwicara muri BK Arena. Amatike araboneka ku rubuga www.ticqet.rw.

Yari amaze imyaka 15 muri Dallas, Texas

Kuva mu ntangiriro za 2010, Richard Nick Ngendahayo yari yarimukiye muri Dallas, Texas, aho yakomeje umurimo we w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Mu myaka yose yamaze hanze, yakoze indirimbo zafashije abantu benshi mu buryo bw’umwuka n’ubuzima bwa buri munsi.

Indirimbo ze zizwi cyane harimo: Mbwira ibyo ushaka, Ibuka, Gusimba Umwonga, Si Umuhemu, Yambaye Icyubahiro, Wemere ngushime, Ijwi rinyongorera, Unyitayeho, Sinzakwitesha, n’izindi nyinshi zifite ubutumwa bwimbitse bwo gukomeza kwizera no kudacika intege.

Abamwakiriye bamugaragarije urukundo rwinshi

Ku kibuga cy’indege cya Kanombe, hazengurukaga abantu benshi bari bafite ibyapa byanditseho amagambo nka “Welcome Home Richard”, “Tukwifurije umugisha mu rugo rwawe”, n’andi menshi yerekana uburyo bari bakumbuye uyu muhanzi.

AMAFOTO: InyaRwanda

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *