Perezida wa Sena “Dr Kalinda François Xavier” ni muntu ki?

Dr Kalinda François Xavier,yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga, Phd, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yavanye mu gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Mu mirimo ye, yakunze kwigisha aho yavuze ko yamaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Yize kandi mu ishuli rikuru rya ILPD, ishami rya Nyanza aho yigaga ibirebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko (DLP).

Senateri Kalinda yanahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Dr Kalinda ajya muri Sena y’u Rwanda bwa mbere ,yashyizweho n’Umukuru W’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame,ku wa 06 Mutarama 2023,asimbuye Iyamuremye Augustin wari umaze kwegura icyo gihe kuri uwo mwanya,icyo gihe yahise anatorerwa kuba Perezida wa Sena.

Dr Kalinda yongeye gushyirwaho na Perezida Paul Kagame ku wa 23 Nzeri 2024, nk’Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, Dr Kalinda François Xavier yongeye gutorerwa kuba Perezida w’umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.Yongeye gutorerwa izi nshingano nyuma yo kugira amajwi 25 muri 26 y’abatoye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Perezida wa Sena “Dr Kalinda François Xavier” ni muntu ki?
    Karinda ni Umuntu (Umugabo)
    Aritonda, yanga akarengane cyane ariko (Yari yatangiye urubaza ku kiswe Imanzi Cooperative ya Kaminuza) agiye abarimo bamwe mubahawe imyaya muri Cabinet babisubiza i Ruduibi. Benshi bahombeyemo n’abashatse kubizamura barimurwa abadi barirukanwa.
    Imana izamudukomereze kuko n’abamwungirije ni abadamu bazima rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *