G3n-MoUWoAApWfz

Perezida wa Senegal ari muri Kenya nyuma yo kuva mu Rwanda

Nyuma yo kuva i Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru, Perezida Diomaye Faye wa Senegal arabarizwa i Nairobi aho yatangiye urugendo rw’akazi rw’iminsi itatu. Ni umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari (Mashujaa Day), uba kuri uyu wa Mbere, aho uba ari umwanya wo kwibuka no kumenyekanisha intwari zitangiye igihugu.

Mu ruzinduko rwe muri Kenya, Perezida Diomaye ku munsi wa mbere yahuye na diaspora ya Senegal i Nairobi. Kari akanya ko kungurana ibitekerezo kuzuye ubuvandimwe no kumvikana, aho Perezida wa Senegal yashimye uruhare rw’abenegihugu mu kugaragaza isura y’igihugu mu mahanga.

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, na Visi Perezida wa Kenya, Kithure Kindiki, bari mu bayobozi bakuru bageze kuri Stade Ithookwe mu Ntara ya Kitui ahabera ibiro byo kwizihiza Umunsi w’Intwari biyoborwa na Perezida William Ruto.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *