Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko mu gihugu hose hatanzwe ikiruhuko mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu yegukanye Igikombe cya Afurika 2025 (CAN 2025) cyabereye muri Maroc.
Umukino wa nyuma wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium warangiye Senegal itsinze Maroc igitego 1-0, cyatsinzwe na Pape Gueye ku munota wa 94, nyuma yo guhabwa umupira na Idrissa Gana Gueye. Iyi ntsinzi yahesheje Senegal igikombe cya kabiri cya Afurika mu mateka yayo, nyuma y’icyo yatwaye mu 2021.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Faye yashimangiye ko ubwo yahaga abakinnyi ibendera ry’igihugu yabahaye intego basohoje neza. Yagaragaje ko mu mpera z’umukino ukomeye, abakinnyi ba Senegal bazamuye ibendera ry’igihugu ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru wa Afurika.
Yashimiye cyane abakinnyi, abita intwari z’igihugu, avuga ko batsinze urugamba rukomeye mu bihe by’igitutu n’ibibazo, babikesha ubutwari, ikinyabupfura n’ubufatanye. Yongeyeho ko gutwara igikombe ari umusaruro w’imbaraga zishyizwe hamwe, kwihangana no kwizera intsinzi.
Mu rwego rwo kwizihiza iyi ntsinzi y’amateka, Perezida wa Senegal yahise atangaza ikiruhuko mu gihugu hose. Hanavugwa ko buri mukinnyi w’ikipe y’igihugu azahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni zirenga 45 z’amafaranga y’u Rwanda.




