P1_03_12_22_new

Perezida wa Zambia yatewe amabuye ari ku rubyiniro

Ku wa gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatewe amabuye n’abaturage bari bamuteze amatwi mu gikorwa cyabereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, bituma abashinzwe umutekano bamuhungisha vuba cyane.

Perezida Hichilema yari yagiye mu mujyi wa Chingola, mu ntara ya Copperbelt, gusura abaturage no kureba ingaruka z’inkongi y’umuriro yari yibasiye isoko rya Chiwempala Market, ndetse no kuganira ku bibazo bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye.

Nk’uko bitangazwa na Africa Publicity, ibintu byatangiye kuba bibi ubwo yari hafi gutangira ijambo rye. Itsinda ry’abantu barakaye ryatangiye gutera amabuye ku rubyiniro. Abashinzwe umutekano bahise bamusatira, baramukingira, hanyuma bamujyana ahantu hizewe hamwe n’itsinda ryamuherekeje.

Nta muntu wakomerekejwe n’ayo mabuye, ariko icyo gikorwa cyateye impungenge ku mutekano wa Perezida no ku mutekano w’abayobozi muri rusange mu bikorwa rusange byo guhura n’abaturage.

Nyuma y’iki gikorwa, Hichilema ntiyigeze akivuga mu magambo ye, ariko binyuze ku rubuga rwe rwa Facebook, yashimangiye ko yamenye neza ibibazo abaturage bafite kandi asezeranya kubishakira ibisubizo mu buryo bw’amategeko.

Yagize ati: “Uyu munsi twafashe umwanya wo kuganira n’abaturage bacu mu gace ka Chiwempala nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiyee isoko rinini ryo muri Copperbelt. Abaturage bagaragaje kandi ibibazo bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye ndetse n’icyifuzo cyo gukomeza ubucukuzi muri Senseli.”

Yongeyeho ati: “Ubutumwa bwabo burumvikana kandi tuzakora iminsi yose kugira ngo ibi bibazo bikemuke. Twiyemeje cyane kurusha mbere guhindura imibereho y’abaturage bacu nubwo hari ibibazo, kandi tuzabikora mu buryo bw’amategeko.”

Iki gikorwa cyahise giteza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki bo muri Zambia, aho bamwe bashimangiye ko byerekana uburakari bw’abaturage ku bukungu buri kugenda butifata neza, abandi bagaragaza intege nke mu mutekano wa Perezida mu bikorwa rusange.

Nk’uko TUKO.co.ke ibitangaza, ibintu nk’ibi byigeze no kuba muri Kenya, aho Perezida William Ruto yakubiswe inkweto mu mujyi wa Migori ku wa 4 Gicurasi 2025, ariko na we ararusimbuka.

Ubuyobozi bwa Zambia ntibwatangaje itangazo rirambuye kuri iki gikorwa, ariko ni ikimenyetso cy’uko muri iki gihe hari umwuka mubi mu baturage, cyane cyane ku bibazo by’ubucukuzi n’imibereho y’abaturage mu ntara ya Copperbelt.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *