Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yageze i Paris kugira ngo aganire na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu rwego rw’ibikorwa bya dipolomasi bigamije guhagarara intambara imaze imyaka ine ibera muri Ukraine.
Uruzinduko rwa Zelenskyy i Paris rwaje rukurikira inama yahuje abayobozi ba Ukraine na Amerika muri Florida ku Cyumweru, aho Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, yavuze ko yatanze umusaruro nk’uko tubikesha Euronews.
Impande zombi zakoze ibishoboka byose kugira ngo zigire ibyo zivugurura mu mushinga w’amasezerano watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko unengwa kubogamira cyane ku byo u Burusiya busaba.
Ibyo kunengwa cyane byakozwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wishimira umuhate wo kugarura amahoro wa Amerika, ariko unenga ingingo zimwe z’ingenzi z’uyu mushinga w’amasezerano y’amahoro.




