Mu mujyi wa Bukavu kuri ubu uri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23 hagejejwe igipolisi gishya cyahawe amahugurwa kandi gitozwa n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 usanzwe ugenzura uyu mujyi mu gihe cy’amezi atandatu kubijyanye no gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.
Aba bapolisi berekanywe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwashyizweho na AFC/M23 buvuga ko intego ari ugucunga umutekano w’abaturage no kurinda ibintu byabo byumwihariko mu gukumira ubugizi bwa nabi bukunze kugaagara muri uyu mujyi.
Aba bapolisi bagagaragaye bambaye impuzankano nshya za polisi ya Congo bari mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bukavu cyane cyane mu rwego rwo kugenzura urujya n’uruza rw’imodoka n’abagenzi mu mihanda itandukanye y’umujyi wa Bukavu.
Ku mu nsi w’ejo ku wa kabiri tariki 03 Kanama 2025 nibwo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23 Patrick Busu bwa Ngwi yerekanye Colonel Eboko Guillaume nk’umuyobozi mukuru w’iki polisi afatanyije na Lieutenant Colonel Jacques Gapasi ushinzwe ibikorwa by’ubutasi.
Ibi bibaye nyuma y’uko hagati muri Werurwe na Gicurasi uyu mwaka umujyi wa Bukavu waranzwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, aho abaturage bararaswaga ku mugaragaro izuba riva, imibiri igatoragurwa mu mihanda ndetse n’ibikorwa byinshi byo kwihorera byakurikiye imvururu z’intambara zo gufata uyu munyi.
Mbere y’uko AFC/M23 yinjira muri Bukavu mu kwezi kwa Gashyantare ibigo bya polisi n’ibiro by’ubuyobozi byarashenwe ndetse bimwe birasahurwa, ubu AFC/M23 ikaba yaratangiye gusana ibyo bigo no kongera gushyiramo ibikoresho bishya.
Uru rwego rutangajwe mu gihe na none iminsi ibiri ishize ubuzima busa n’ubwahagaze mu mujyi wa Uvira bikomotse ku baturage bafatanyije n’umutwe wa Wazalendo basaba ko Colonel Olivier Gasita wo mu ngabo za FARDC washyizweho n’ubuyobozi bwa gisirikare ko yakurwa muri ako gace.
Abo baturage bavuga ko uwo muyobozi ashinjwa gukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge kandi ngo akaba ari mu bagize uruhare mu ihirikwa rya Bukavu ryafashwe na M23 mu kwezi kwa Gashyantare.
Ibyo byose byakomeje guteza umwuka mubi mu mujyi aho ndetse ku wa mbere nimugoroba umusirikare umwe wa FARDC yarashwe akicwa n’umurwanyi wa Wazalendo abandi babiri bari ku igare nabo barakomereka bikomeye.




