Polisi ya Colombia yataye muri yombi umugabo ukekwaho gutegura igitero cyari kigamije kwivugana Senateri Miguel Uribe, umwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu ishyaka ry’abakomeye ku mahame gakondo, andetse akaba aherutse gutangaza ko aziyamamaza mu matora ya Perezida y’ umwaka utaha wa 2026.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 39 kugeza ubu aracyari mu bitaro ndetse ubuzima bwe bukaba burushaho kujya mu kaga nyuma yo kuraswa ho tariki 7 Kamena ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mujyi wa Bogotá.
Uwatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ni uwitwa Elder Jose Arteaga Hernandez, bivuga ko ariwe wateguye icyo gitero ndetse n’ ibindi yose byagikurikiye nkuko byatangajwe n’ Umukuru wa polisi ya Colombia, Carlos Fernando Triana Beltran wavuze ko uyu mugabo ari we wacuze umugambi wose w’igitero, akagira n’ uruhare mu kuwushyira mu bikorwa.
Miguel Uribe yarashwe amasasu atatu, harimo abiri yarshwe mu mutwe, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza imbere y’ imbaga nini y’abaturage kukibuga cya Bogotá. Kuva icyo gihe, yahise ajyanwa mu bitaro ndetse na nubu akaba akiri mu maboko y’ abaganga kuko arembye bikomeye.
Ifatwa rya Arteaga ryongeye umubare w’abakekwa bamaze gufatwa muri iyo dosiye, aho ubu bageze kuri batanu; muri abo hakaba harimo n’umwana w’imyaka 15 ukorana n’itsinda ry’abicanyi bakiri bato, ryitwa ko rikora ubwicanyi ku masezeranoushinjwa ushinjwa kuba ari we warashe Uribe.
Polisi yatangaje ko Arteaga Hernandez yari afite dosiye ndende y’ibyaha bitandukanye ndetse akaba yarashakishwaga ku rwego mpuzamahanga na Interpol; aho yagize uruhare mu gutanga imbunda yakoreshejwe, anashaka uwo mwana ngo abe ari we ushyira mu bikorwa umugambi w’ubwicanyi.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Semana agaragaza ko uwo mwana w’imyaka 15 yemeye ko yahawe amafaranga arenga ibihumbi $4,800 by’ amadorari ya Amerika kugira ngo yice Uribe.
Uwunganira Uribe mu mategeko, Victor Mosquera, yavuze ko iperereza rigenda rigaragaza ko icyo gitero kitari igikorwa cy’umuntu umwe, ahubwo ko cyateguwe n’ itsinda risanzwe rifite gahunda yo kugaba ibitero ku bayobozi bo mu ruhande rw’ishyaka ry’abakomeye ku mahame ya gakondo.
Miguel Uribe, umaze igihe ari intumwa ya rubanda mu ishyaka Democratic Centre, yatangaje mu Ukwakira 2024 yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ya 2026.
Ibi byatumye ajya ku rutonde rw’ imbere kuri bariya bantu bafite umugambi wo kwibasira abanyapolitiki b’ ishyaka rikomeye ku mahame gakondo muri Columbia ari nayo mpamvu yagabweho igitero cyari kigamije kumukuraho nk’umwe mu bahanganye n’abandi bakandida bakomeye.




