73200759_1004

Polisi yaje ku mwanya wa mbere mu nzego zamunzwe na ruswa muri Kenya

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe mpuzamahanga rirwanya ruswa n’ akarengane Transparency International mu gihugu cya Kenya yerekanye ko Igipolisi cy’ iki gihugu ari cyo kiza ku mwanya wa mbere mu nzego zamunzwe na ruswa n’ amanota 84% mu gihugu.

Transparency International isohoye iyi raporo mu gihe igipolisi cya Kenya kimaze igihe kinini gishinjwa ibikorwa bikabije birimo kwica abantu mu buryo butemewe n’amategeko, gufata abaturage bugwate, kuburirwa irengero kw’abantu ndetse no gukoresha imbaraga z’umurengera mu gucubya abaturage.

Igipolisi cya Kenya cyihariye uyu mwanya mu ngingo 3 bashingiyeho, zirimo kuba  kuba abaturage bahura nabo kenshi bikaba intandaro yo kubaka ruswa, kuba kandi Polisi nayo ishobora gusaba ruswa ku buryo bwa hato na hato, ndetse no kuba ari bo batwara igice kinini cy’amafaranga yose ya ruswa itangwa mu gihugu.

Imibare y’iyo raporo igaragaza kandi ko mu bantu 10 babashije kujya kwaka serivisi muri Polisi, abarenga 7 basabwe gutanga ruswa kandi nibura 5 muri bo barayitanze, ibi byatumye Polisi ibarirwa 39% by’amafaranga yose atangwa mu gihugu cyose nka ruswa.

Umuyobozi mukuru wa Transparency International muri Kenya, Stella Masinde, yavuze ko kutabazwa inshingano n’abayobozi ari yo ntandaro y’iyi ruswa ikabije mu gihugu.

Yagize ati:“Ni gute umupolisi atarya ruswa, igihe adakurikiranwa ku byaha bikomeye aba yakoze nko kwica cyangwa gukomeretsa abaturage?”

Uretse Polisi, izindi nzego zagaragayeho ruswa ku gipimo cyo hejuru harimo serivisi z’ubutaka zifite 45%, impushya zo gutwara ibinyabiziga 43%, inkiko 40%, ndetse n’Irangamimerere rifite 34%.

Nubwo amafaranga atangwa ku bapolisi aba ari make ugereranyije n’izindi nzego, kuko umuntu umwe atanga amafaranga atarenze ibihumbi 6,862 by’ amashiringi ya Kenya ku kibazo kimwe, byatumye kuba aribo bahura cyane n’abaturage bafata igice kinini cya ruswa yose itangwa mu gihugu.

Urwego rw’ubucamanza nirwo rufite amafaranga menshi atangwa nka ruswa, aho umuntu umwe yishyura amafaranga agera ku 18,000 kuri serivisi imwe; hagakurikiraho Serivisi z’ubutaka ahoumuntu umwe yishyura 12,000, naho impushya z’imodoka zifite amafaranga agera ku 10,466 ikaba yarikubye kabiri hagati ya 2017 na 2025.

Dr Bernard Mogesa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu muri Kenya yavuze ko guhangana na ruswa bikwiye kuba umwanzuro wa Leta. Ati:“Tuzashobora dute gutanga serivisi mu mucyo, niba abashinzwe gutanga izo serivisi ari bo ba mbere basaba ruswa?”

Iyi raporo inagaragaza kandi ko abaturage barenga kimwe cya kabiri batanga ruswa ku bapolisi bavuga ko iyo batayitanze nta serivisi babona, inzira imwe yo guhashya ruswa mu gihugu akaba ari ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’ivugururwa rya polisi ryo mu 2009 na 2022.

Hanifujwe kandi ko inkiko zashyiraho uburyo bufatika bwo kurengera abatanga amakuru kuri ruswa ndetse zigafata ibyemezo bikarishye ku manza zirebana na ruswa mu buryo bwihuse kandi buboneye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *