Polisi y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo, ACP Boniface Rutikanga yongeye kwihanagiriza abantu bakwirakwiza amafoto n’amashusho y’abantu bari mu kaga, ishimangira ko iyo ari imyitwarire itemewe kuko itesha agaciro umuntu wagize ikibazo n’abagize umuryango we.
Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagiye hahererekanwa amashusho y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wiyahuye ahanutse mu igorofa ya 13 mu nyubako iri mu Mujyi rwagati ahazwi nko Kwa Makuza, aryamye hasi yamaze gushiramo umwuka abantu bashungereye
ACP Rutikanga yagize ati: “N’ubwo tuzirikana ko guhanahana amakuru no gutanga ibitekerezo ari uburenganzira bw’umuntu, tuributsa ko gufata cyangwa gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’abantu bakomeretse cyangwa umurambo, by’umwihariko ahabereye impanuka, icyaha, kwiyahura, cyangwa umuntu uri mukaga, ari imyitwarire itemewe na gato”.
Rutikanga kandi yavuze ko ibyo bikorwa byambura agaciro uwahuye n’ikibazo, bikongera intimba ku miryango yabuze ababo, bikavogera ubuzima bwite bw’umuntu ndetse ko bishobora no gukoma mu nkokora iperereza, yibutsa abantu guhagarika iyi myitwarire mibi, kuko ngo itesha agaciro umuntu wagize ikibazo n’abagize umuryango we.
Ahagana Saa kumi z’umugoroba wo kuwa gatatu tariki 04/05/2025, nibwo umusore witwa Bishimwe Thierry, yasimbutse mu igorofa rya 13 ry’inyubako yo kwa Makuza akagwa hasi mu Imbuga ya City Walk ahita apfa
Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko iperereza rigiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyatumye yiyahura na cyane ko icyo gihe hatahise hamenyekana aho yakomokaga.





One Response
twizere ko nta cyaha bikoze